UMUGORE N’IKIYOKA

 

SOBANUKIRWA IBYAHISHUWE 12    

 

Umugore n’ikiyoka byerekana intambara ikomeye hagati yikiza n’Ikibi, Hagati y’abubaha Imana, ndetse n’abashukwa n’Ikiyoka.

 

Ibyahishuwe 12:1-2 hagira hati,Ikimenyetso gikomeye kiboneka mu ijuru, mbona umugore wambaye izuba, ukwezi kwari munsi y'ibirenge bye, ku mutwe yambaye ikamba ry'inyenyeri cumi n'ebyiri, 2kandi yari atwite. Nuko atakishwa no Uyu mugore ukiranuka wamabaye izuba ashushanya itorero ry’ukuri ry’Imana. Umwana awendaga kuvu yari Yesu , yamabaye n’ikamba ry’inyenyeri 12 ku mutwe we zishushanya intumwa 12 za Yesu .  Iyi  mvugoshusho yerekana ivuka ry’Itorero rya gikristo, mu kinyejana cya mbere mu itorero ry’intumwa .

 

 

Aka gace hahinduka ku murongo wa 3&4 havuga ngo, “Mu ijuru haboneka ikindi kimenyetso, mbona ikiyoka kinini gitukura gifite imitwe irindwi n'amahembe cumi, no ku mitwe yacyo gifite ibisingo birindwi. Umurizo wacyo ukurura kimwe cya gatatu cy'inyenyeri zo ku ijuru, uzijugunya mu isi. Icyo kiyoka gihagarara imbere y'uwo mugore waramukwaga, kugira ngo namara kubyara gihereko kirye umwana we kimutsōtsōbe.” 

 

 

 

Ntagushidikanaya/mu byukuri, Satani we kiyoka gitukura  yarwanyije bikomeye Yesu akiri umwana, akoresheje umwami Herode  mu kwica abana bose babahungu bi Betelehemu bagejeje imyaka 2 no munsi yayo, kuko yashakaga kwica Yesu, Mesiya akiri uruhinja!

 

Ubwo umugambi we utari ugezweho, Satani yakoresheje abayobozi mu byiyobokamana ndetse n’ubutegetsi bw;abaroma mu kubamba Yesu.  Ni kimwe nkuko bimeze na anone, Satani akomeza gukora abinyujije mu bubasha mu byiyobokamana ndetse na Leta kugira ngo agere ku mugambi we wo kugaba igitero ku mana n’abayikurikira. Bityo rero, Satani ntiyigeze abona insinzi ubwo yabambaga Yesu ku musaraba, Kubera ko ku munsi wwa gatatu Yesu yazutse akajya mu ijuru.  

 

Ibyahishuwe 12:5 Bisobanuye ko, “Abyara umwana w'umuhungu uzaragiza amahanga inkoni y'icyuma. Umwana we arasahurwa ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo.” 

 

               

Yego, Yesu yarazutse ava mu gituro ndetse “Azamurwa ku Mana” Aho akorera umurimo wo kuduhagararira mu buturo bwera bwo mu ijuru. 

 

 

Hagendewe ku Mateka  n’Ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 7, Ibyahishuwe 12:6 hagira hati “6Uwo mugore ahungira mu butayu aho afite ahantu yiteguriwe n'Imana, kugira ngo bamugaburirireyo kumara iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.”  Iby’imyaka 1260 yo gukomera ku bupapa n’akarengane ko mu bihe by’umwijima kabayeho kuvamu mwaka awa 538 NK- 1798 NK.  

 

Ku muringo wa 7 kugeza ku wa 12 Havuga iby’intamabara iba hagati ya Mikayeli n’Ikiyoka, ndetse n’insinzi y’abanesheje ikiyoka bagitsindishije amaraso ya Yesu Kristo. 

 

Umurongo wa 13 kugeza ku wa 16 Havuga iby’ikiyoka, Cyangwa Satani, ukorera mu bupapa, mu kurenganya umugore, ariwe torero ry’Imana ryukuri rihungishirizwa mu butayu. 

 

Ibi turabizi neza kuko imyaka 1260 yongera kuvugwa ku murongo wa 14.  Niba ushaka kumenya byinshi ku myaka 1260, reba akavidewo ka 13, kavuga Iby’imyaka 1260 y’intamara.   

 

Ibyahishuwe12:17 hasozanya no kurakarira itorero ry'Imana kwa satani.Havuga ko azarwanya abasigaye b’Imana bitondera amategeko y’Imana bakagira guhamya kwa Yesu.

 

Ubu satani arakarira abasigaye b’Imana, bariho muri iyi minsi yanyuma, abantu bitondera amategeko y’Imana, bakagira kwizera kwa Yesu.  

                                                                  

Ni ingenzi gusobanukirwa yuko twatangiye ibihe by’impruka mu 1844, Ubwo Yesu yinjiraga ahera cyane ho mu buturo bwera bwo mu ijuru , Gusoza umurimo nk’umutambyi wacu mukuru.Reba avavideo ka 1kugeza ku ka 6 maze urusheho gusobanukirwa umurimo Yesu arimo akorera mu ijuru.

 

Ubuhanuzi bwo mu byahishuwe 12 buhuza mu buryo bwuzuye n’amateka, ndetse n’Ubuhanuzi bwa Daniyeli 7 n'uyu munsi, Satani aracyakora anyuze mu bayobozi biby’iyobokamana na za leta z’isi, Nkuko yagenje mu bihe byahise.

 

Satani arimo gushuka abatuye isi kugira ngo bamukurikire binyuze mu kwiyoberanya k’ubupapa mu mwambaro w’impuzamatorero, mu kugira batyo, abakristo benshi bubaha ndetse bakanagandukira/bakiyegurira ubupapa, mu kubahiriza umunsi wo kuramyaho w’itorero gatulika, ariwo cyumweru, aho gukukomeza amategeko y’Imana , harimo n’umunsi wa karindwi wera ariwo Sabato y’Imana. 

 

Uzarushaho kubisobanukirwa Ibi muri gahunda yacu itaha, aho uziga ibiyambere mu isi yacu ndetse, nibigiye kubaho bidatinze. Ndagusaba gukurikira  Umwami n’umukiza wacu byukuri, ariwe Yesu Kristo!


Reba videwo yose:

Comments