ESE AMATEGEKO ARANGIRIRA KURI KRISTO?

 

ESE AMATEGEKO ARANGIRIRA KURI

 KRISTO?

Igihe Pawulo yavugaga ko amategeko asohorera  kuri Kristo kugirango gukiranuka kuboneke.” mu baroma 10:4 Yesu ntiyashakaga kuvuga ko yaje gukuraho amategeko cyangwa kuyatesha agaciro.

Yesu ubwe Muri Matayo 5:17-18 agira ati “Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n'isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.”

Ku bw’ibyo rero, Yesu avuga yuko ataje gukuraho amategeko, kugeza aho ijuru n’isi bizashirira, Amategeko akomeza kugira agaciro, Ntacyahindutse kuri ayo mategeko. Gusobanukirwa amagambo ya Pawulo bitwerekeza ku ijambo rimwe.

Ijambo ry’ikigiriki risemurwa nk’ “Iherezo” ni ijambo “Telos”. Umuzi wijambo Telos ukomoka ku ijambo “tello”, Risonaura gutangira urugendo rwerekeza ahantu cyagwa se kugera ku ntego runaka – Bityo rero, ibyo birasobanutse. Abaroma 10:4 Pawulo avuga yuko Yesu ariwe aho hantu cyangwa se iyo ntego kugira ngo gukiranuka kuboneke.

Mu nvugo yoroheje, amategeko yashyiriweho kutugaragariza ibyaha byacu. Pawulo adusobanurira ibyo mu Baroma 7:7 Nuko rero tuvuge iki? Amategeko ni icyaha? Ntibikabeho! Icyakora simba naramenye icyaha iyo ntakimenyeshwa n'amategeko, kuko ntaba naramenye kwifuza iyaba amategeko atavuze ngoNtukīfuze.”

 


(Pawulo) Ntiyarikumenya icyaha iyo hatabaho amategeko. Iyo twitegereje amategeko aduhishurira ibyaha byacu, Ariko amategeko ntambaraga afite zo kudukiza icyaha, bityo, atwerekeza kuri Kristo Kugira ngo tubone agakiza nao gukiranuka. Yesu rero,niwe ntego kugira ngo gukiranuka kuboneke ku wizera wese.     

Iyo amategeko aduhishuriye ibyaha byacu, dusanga Yesu twicuza ibyaha byacu “. Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.” 1 Yohana 1:9.                                                                                                                                                  

Bityo rero, bemeranya Pawuro muri aya magambo yo Warumi 7:12 aho avuga ko amategeko ni ayera, ndetse n'itegeko ryose ni iryera, rikiranuka kandi ari ryiza.” Mu mpera z’igitabo cy’Ibyahishuwe 22:14. Yohana avuga yuko “Hahirwa abamesa imyenda yabo, kugira ngo babashe kwegera igiti cy’ubugingo ngo babashe no kwinjira muri urwo rurembo.

 

Comments