Icyigisho: Iminsi itatu n’amajoro atatu

 

  Icyigisho: Iminsi itatu n’amajoro atatu


Ese Yesu yaba yaramaze mu gituro iminsi  itatu n’amajoro atatu? Luka adusobanurira ibi muri Luka 23:50, kugeza mu gice cya 24:3 Yuko yesu yashyizwe mu gituro “Ku munsi wo kwitegura“ Mbere yuko izuba rirenga. Yaruhukiye mu gituro ku munsi w' “Isabato”. Hanyuma, ku munsi wa mbere w’icyumweru mu rukerera,Yesu yarazutse. Harimo abizera ko Yesu yabambwe ku munsi wa gatatu, Ariko ibyo ntaho biboneka muri Bibiliya.Kuko kuwa gatanu wa leta yari umunsi wo kwitegura, Umunsi wo kwitegura Isabato.

Hariho abavuga yuko Yesu yari akwiye kumara mu gituro amasaha Mirongo irindwi n’abiri (72), Bityo rero ntiyari kumara mu gituro iminsi itatu n’amajoro, nk’uko Bibiliya ibisobanura. Kubw’amahirwe, Dufite ibihamya byinshi byo muri Bibiliya: Inshuro (10) Bibiliya ivuga ko umuzuko wabaye ,”Ku munsi wa gatatu”, Inshuro (5) Bibiliya ivuga, “Mu minsi itatu”, inshuro (2) Bibiliya ivuga, “Nyuma y’iminsi itatu”, Inshuro imwe gusa, Yesu avuga ibyurupfu rwe avuga “ Iminsi itatu n’amajoro atatu”  Izi mvugo zose zikoreshwa havugwa iby’urupfu n’umuzuko bya Yesu.

Gusa hari uburyo izi mvugo zose zishobora kuzuzanya, hagenendewe ku myumvire rusange kubyerekeranye n’umunsi, izwi nk’uburyo bwo kubara igihe budaheza “Inclusive reckoning of time”. Mu mvugo yoroheje, hagendewe kuri ibi igice cy’umunsi kibarwa nk’umunsi wose.

Muri Luka 13:32-33 Yesu aduha umwanzuro w’uburyo dushobora gusobanukirwamo iby’iminsi atau “Dore arirukana abadayimoni, arakiza abantu none n'ejo, maze ku munsi wa gatatu azaba arangije rwose.’ Ariko nkwiriye kugenda none n'ejo n'ejo bundi. Ubu nibwoburyo Bworoheje Yesu yabisobanuyemo, Umunsi wa gatatu ni umunsi ukurikira ejo mu gikorwa icyo aricyo cyose.

Bityo rero, Kubara umunsi wa gatanu wa leta nk’umunsi wo kwitegura cyangwa umunsi “Wa mbere” ejo haba ari ku Isabato, umunsi ukurikira ni umunsi wa gatatu ari wo ku cyumweru. Nkuko Yesu yaruhutse ku munsi wa karindwi ariwo “Saturday” nk’ikimenyetso cy’irema, anaruhukira mu gituro  ku munsi wa karindwi, nk’ikimenyetso cy’Isabato yo gucungurw kwa mwenemuntu.

 

 

 

Comments