Isabato

 

                             Isabato

Mu itangiriro 2:3 Bibibiliya iragira iti “Imana iha umugisha umunsi wa

karindwi iraweza”ubwo yaremaga.

Isabato ni ingenzi kubera ko Imana yayishyize mu mategeko cumi yayo. Itegeko rya kane ni, Umunsi wa karindwi ni umunsi w’Uwiteka (Kuva 20:6-11). Isabato yizihizwa kuva izuba rirenze kugeza ryongeye kurenga. Ku bwibyo rero, Isabato itangira aho bakunze kwita kuwa gatanu na  ikarangira (aho bakunze kwita kuwa gatandatu izuba rirenze). Kutva 23:32

Kuva 31:12-17 hatwereka yuko ISabato ari ikimenyetso hagati Y’Imana n’abantu bayo, Ikimenyetso cyuko Imana ariyo itweza.Imana yamenyesheje abantu bayo Isabato ubwa yabavanaga muri Egiputa, Bubahirizaga Isabto na mbere yuko ibatangariza amategeko (10) ku musozi sinayi (Kuva 16:22-27).

Luka 4:14-16 Hatubwira yuko Yesu yaziririzaga Isabto, ndetse no mu   Byakozwe 18:1-5 Intumwa, abayahudi n’abanyamahanga bazirizaga Isabato.

Muri Yesaya 66:23 hatwereka ko Isabato izakomezwa kwererezwa no mu isi nshya, tega amatwi aya magambo meza. Muri Yesaya 58:13-14 “13“Nuhindukira ntukandagire isabato, ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwo ukita isabato umunezero, umunsi wera w'Uwiteka ukawita uw'icyubahiro ukawubaha, ntube icyigenge ntiwishakire ibyo kwinezeza, ntiwivugire ibyo ushaka ku bwawe, nuko uzishimira Uwiteka nanjye nzaguha kurambagira mu mpinga z'igihugu, kandi nzagutungisha gakondo ya sogokuruza Yakobo.” Akanwa k'Uwiteka ni ko kabivuze.”


Reba videwo hano:

 

Comments