Ese Yesu ni mutu ki?
Ngaho irebere uno murongo
uhanmya Yesu muri. Yohana 1:1,3 “1Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n'Imana kandi Jambo yari Imana. Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na
we.”
Dushingiye kuri ibi: Jambbo uwo yahoranye n’Imana, Ndetse uwo jambo akaba
n’Imana.
None ubwo Jambo ni muntu ki?
Muri Yohana 1:14 Bibiliya itubwira ko Jambo
uwo yihinduye umuntu akabana natwe. Yesu Mu bagize ubutatu bwera Yesu gusa niwe
wihinduye umuntu.Bityo rero, Yesu niwe Jambo, Yesu niwe Muremyi.
Ni ba ugifiteburujijo, soma mubaheburayo
1:1-2 “Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k'abahanuzi
mu
bihe byinshi
no mu buryo bwinshi, naho muri iyi minsi
y'imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k'Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba
umuragwa wa byose ari we yaremesheje
isi.”.
Abakolosayi 1:16 “kuko
muri we ari mo byose byaremewe,
ari ibyo mu
ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n'ibitaboneka, intebe z'ubwami n'ubwami bwose, n'ubutware bwose n'ubushobozi bwose.
Ni we wabiremye byose kandi
rero ni na we byaremewe.”
Mu Byahishuwe 14:7 turarikirwa Kuramya uwaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko. Mu
yandi magambo dukwiye kuramya umuremyi w’ijuru n’isi.
Matayo 28:18-20 “Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe
ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose
abigishwa, mubabatiza mu izina rya
Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera, mubigisha
kwitondera
ibyo
nababwiye byose. Kandi dore ndi
kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y'isi.”
Reba videwo
Comments
Post a Comment