Ese koko Yesu ni Imana?

ESE KOKO YESU NI IMANA?

Benshi bibaza iki kibazo bati: Ese Yesu ni Imana?Ese yaba yarivuzeho ko ari Imana? Hari ibihamya byo muri Bibiliya bihamaya ko Yesu ari Imana? Nejejwe no kukubwira nti :”yego”. Nimureke dusuzume impamvu eshanu (5) zihamya ibyo.

Imana Data yita Yesu Imana muri (Zaburi 45:6 na& Abaheburayo 1:8)

Yesu ubwe yahamije ko ari Imana, Ubwo umutambyi mukuru yavugaga amagambo aboneka muri Mariko 14:61-62 “Mbese ni wowe Kristo koko, Umwana w'Imana idahinyuka?” (Kuva 3:14-15, Abakorinto 10:1-11)

 

Yesu yabazaga abigishwa be ati Abantu bagira ngo Umwana w'umuntu ndi nde?Yesu yahamije ihishurwa ryahawe Petero ko Yesu ari Imana muri Matayo 16:16.

 

Mu gitabo cya Luka Yesu avuga ibyo kuba Imana n;umuntu kwe, n’impamvu yamuzanye mu isi,ubwo muri Luka 19:10 yavugaga ati“kandi Umwana w'umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye. None reka nkubaze, none ninde wari kubasha gukiza umuntu atari Imana gusa?

Jambo yahoranye n’Imana, kandi uwo Jambo niwe waremye byose. (Yohana 1:1,3 ,Abakolosayi 1:16)

Mbese ni wowe Kristo koko, Umwana w'Imana idahinyuka?Yesu aramusubiza ati Ndi we, kandi muzabona Umwana w'umuntu yicaye iburyo bw'ubushobozi bw'Imana aje ku bicu byo mu ijuru.”

 

 

# Igihamya cya1:     Mbere na mbere, Umutware w’ijuru n’isi. Mungu yita Yesu Imana! Ibi tubisanga muri Zaburi 45:6 no mu Bahehurayo 1:8 Imana yahamije umwana wayo ubwo yavugaga iti Intebe yawe Mana, ni iy'iteka ryose, Inkoni y'ubugabe bwawe ni inkoni yo gukiranuka.

 

# Igihamya cya 2: Yesu yahamije ko ari Imana, Ubeo umutambyi mukuru yavugaga amagambo aboneka muri Marko 14:61-62 ““Mbese ni wowe Kristo koko, Umwana w'Imana idahinyuka?

 

Yesu aramusubiza ati Ndi we, kandi muzabona Umwana w'umuntu yicaye iburyo bw'ubushobozi

bw'Imana aje ku bicu byo mu ijuru.” Igisubizo cya Yesu ngo “Ndiwe” ni kimwe n’icyahawe Mose ku gihuru kigurumana ubwo yabazaga Imana izina ryayo.

 

Kuva 3:14-15 “Imana isubiza Mose iti NDI UWO NDI WE. Kandi iti Abe ari ko uzabwira Abisirayeli uti ‘NDIHO yabantumyeho.” Kandi Imana ibwira Mose iti Abe ari ko uzabwira Abisirayeli uti ‘UWITEKA, Imana ya ba sekuruza banyu, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo yabantumyeho, iryo ni ryo zina ryanjye iteka ryose, urwo ni rwo rwibutso rwanjye ruzahoraho ibihe byose.” Iyi niyo mpamvu aumutambyi mukuru atashimishijwe nayo magambo, mu kumusubiza kuriya ntiyari avuze ko ari Imana gusa, ahubwo yavuze ko ari n’Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo.

 

Ibi ushobora kubibona nk’iyerekwa rishya. Bibiliya mu isezerano rya kera yerekana ko Yesu ari umwe mu bagize ubutatu bwera, Wayoboye abantu mu gihugu cy’isezerano binyuze muri Mose. Intumwa Pawulo abihishuriwe na Mwuka muziranenge mu Bakorinto 10:1-11 avuga ko Yesu yari kumwe na Mose n’abisiraheli mu butayu. Ku murongo wa 4 Pawulo asobanura ko igitare cy’umwuka  cyabakurikiraga ari Kristo! Ku murongo wa 9 Pawulo atubwira yuko bagerageje Yesu mu butayu bakaribwa n’inzoka.

 

# Igihamya cya 3: Ubwo Yesu yabaza abigishwa bw ati :
“Abantu bavuga ko ndinde?”

Yesu Yahamije iyerekwa ryahawe  Petero ko ari Yesu Kristo muri Matayo 16:16 ubwo yavugaga ati :                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                 “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n'amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru.”

 

# Igihamya cya 4: Mu gitabo cya  Luka, Yesu ibyo kuba Imana n’umuntu kwe, ndetse n’impamvu yamuzanye mu isi.

 Muri Luka 19:10  aragiraati “ kandi Umwana w'umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye.” None reka nkubaze, ninde wari kubasha gukiza uwari wazimiye atari Imana?

Igisubizo kiboneka mu Byakozwe n’intumwa 4:12 “Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y'ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.” Abakristo bizera Bibiliya bemera Imana nk’umuremyi, Ariko si Imana Data ahubwo ni Yesu Wabiremye.

 

# Igihamya cya 5.

Ese Yesu ni mutu ki?

Ngaho irebere uno murongo uhamya Yesu muri. Yohana 1:1,3 “Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n'Imana kandi Jambo yari Imana. Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we.

 

Dushingiye kuri ibi: Jambo uwo yahoranye n’Imana, Ndetse uwo jambo akaba n’Imana.


None ubwo Jambo ni muntu ki?

Muri Yohana 1:14 Bibiliya itubwira ko Jambo uwo yihinduye umuntu akabana natwe. Yesu Mu bagize ubutatu bwera Yesu gusa niwe wihinduye umuntu. Bityo rero, Yesu niwe Jambo, Yesu niwe Muremyi.

Ni ba ugifite urujijo, soma mubaheburayo 1:1-2 “Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k'abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi, naho muri iyi minsi y'imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k'Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi.”. 

 

Abakolosayi 1:16 “kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu

ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n'ibitaboneka, intebe z'ubwami n'ubwami bwose, n'ubutware bwose n'ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.”

 

Mu Byahishuwe 14:7 turarikirwa Kuramya uwaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko. Mu yandi magambo dukwiye kuramya umuremyi w’ijuru n’isi.

Matayo 28:18-20 “Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati Nahawe

ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose

abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera, mubigisha

kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y'isi.”

 

 

Comments