AGAKIZA NI IMPANO IVA K’UWITEKA

 

                   AGAKIZA NI IMPANO IVA K’UWITEKA

 

Mbere na mbere, Menya yuko Imana igukunda : Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” (Yohana 3:16)

 

Icya kabiri, Sobanukirwa nuwo uriwe:kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw'Imana,” (Warumi 3:23)

Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe.” (1Yohana 1:8)kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.” (Abaroma 6:23)

 

Icya gatatu ni ukwatura ibyaha byacu: 

Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose. (1Yohana 1:9)

Icya kane, Kwemera agakiza binyuze mu maraso ya Kristo: “Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'umwuka yo mu ijuruNiwe waduhesheje gucungurwa ku bw'amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk'uko ubutunzi bw'ubuntu bwayo buri (Abefeso 1:3,7).

Icyanyuma, Izere Yesu nk’umukiza wawe:kuko umuntu wese uzambaza izina ry'Umwami azakizwa..” (Abaroma  10:13). Komeza gukurira muri Kristo hamwe no gusenga buri munsi, Wakire Mwuka wera ature mu mutima wawe, aho ukorera, ndetse unasangize abandi ibyo wasomye.

 

 

Comments